Jack Grealish, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yatangaje ko Everton ari yo kipe yonyine yashakaga kwerekezamo nyuma yo gusinya amasezerano yo gukina muri iyo kipe nk’intizanyo y’umwaka umwe avuye muri Manchester City.
Uyu mukinnyi w’inyuma y’abataha izamu ariko ushobora no gukina ku ruhande ariko asatira yavuze ko ibiganiro yagiranye n’umutoza David Moyes byamuhaye icyizere gikomeye cyo gutangirira ubuzima bushya kuri Hill Dickinson Stadium na yo izaba ari ubwa mbere ikiniweho Premier League.
Aho yagize Ati: “Numvise meze nk’uri mu ijuru ubwo nasinyaga amasezerano. Ni ibintu bikomeye kuri njye rwose. Everton ni ikipe ifite abafana beza kandi benshi.”
Yakomeje agira Ati: “Nkimara kuvugana n’umutoza, nahise menya ko ari ho hantu hamwe gusa nashakaga kujya. Ku mbuga nkoranyambaga, nabonye ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Everton bashyigikiye. Ibyo nabyo byabaye impamvu ikomeye itumye niyemeza kuba hano.”
Grealish w’imyaka 29 yabaye umukinnyi wa gatandatu mushya usinyiye Everton muri iyi mpeshyi, nyuma ya Kiernan Dewsbury-Hall, Charly Alcaraz, Thierno Barry, Mark Travers ndetse na Adam Aznou.
Grealish yishimiye uko yakiriwe n’abafana, abashimira ku rukundo n’ubutumwa bwiza bamwoherereje, kandi abasezeranya kubishyura uko bikwiye mu kibuga.
Uyu mukinnyi yinjiye muri Manchester City avuye muri Aston Villa muri Kanama 2021, aguzwe akayabo k’amafaranga yaciye agahigo mu Bwongereza agera kuri miliyoni ijana z’amayero [£100m].
Muri City, yahakoreye amateka: yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino umwe aribyo Premier League, Champions League n’igikombe cya FA.
Kurundi ruhande ariko umwaka ushize wagenze nabi kuri uyu musore wakunze kuvugwaho guca intege agatama kuko yakinnye imikino irindwi yonyine yabanje mu kibuga, ndetse avanwa mu rutonde rw’abazitabira igikombe cy’isi cy’amakipe giherutse kwegukanwa na Chelsea cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guhitamo kujya muri Everton ni amahirwe kuri Grealish yo kongera kwiyubaka, agafasha ikipe ndetse akerekana ko agifite ubushobozi bwo kuza mu bakinnyi beza.
Umutoza Moyes yagize Ati: “Tumubonye mu gihe cyiza cyane. Azi Premier League, afite uburambe, kandi twese tuzi urwego ashobora kugeraho. Tuzamushyigikira ngo agaragaze ubwiza bwe kurusha uko byigeze bibaho.”
Grealish azaba anashaka kwigarurira umwanya mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, nyuma yuko iyi myitwarire mibi yo mu kibuga iri mu byamubujije kutajyanwa mu gikombe cy’u Burayi cya 2024 cyabereye mu Budage kigatwara na Esipanye .
Mark McAdam wa Sky Sports we ntiyatinye kwemeza ko bijyanye n’uko mu mwaka utaha aribwo hateganyijwe igikombe cy’isi cy’ibihugu ko uyu mukinnyi ashaka kuzongera kwigarurira umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nkuko byahoze .