Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo ashyire hanze Alubumu ye ya kabiri yise ‘Am I the Drama?’ umuraperikazi Cardi B akomeje kwanikira bagenzi be mu bijyanye no gucurangwa cyane ku maradiyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Alubumu ya ‘Am I the Drama?’ irategerejwe cyane nyuma y’imyaka irenga irindwi asohoye ‘Invasion of Privacy’, Alubumu ye ya mbere yamuhesheje izina rikomeye ku rwego rw’umuziki mpuzamahanga.
Indirimbo ye nshya yitwa ‘Outside’ yazamutse iva ku mwanya wa gatatu igera ku wa mbere ku rutonde rwa Rhythmic Airplay, urutonde rutondekwa hakurikijwe uko indirimbo zicurangwa cyane kuri radiyo cyane cyane izikozwe mu njyana ya R&B na Hip Hop.
Ibi byatumye Cardi B yuzuza indirimbo icyenda zigeze kuri uyu mwanya wa mbere muri uru rutonde, ibi bikamushyira mu itsinda rito cyane ry’abagore b’ibyamamare mu muziki babigezeho.
Nyuma yo gukora aya mateka byahise bituma Cardi B asanga ibyamamare nka Rihanna uyoboye uru rutonde n’indirimbo 17 zageze ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Beyoncé na Nicki Minaj bafite 12 buri wese, hanyuma Doja Cat akaza inyuma ye n’indirimbo 11.
Kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika, Cardi B amaze kugira indirimbo 36 kuri Rhythmic Airplay, muri zo 21 zinjiye mu icumi za mbere, izi zirimo n’indirimbo ze zamenyekanye cyane nka ‘Bodak Yellow (Money Moves)’ na ‘I Like It’ yakoranye na Bad Bunny na J Balvin, zimaze icyumweru cya kane kuri uwo mwanya wa mbere.
Izo zaje gukurikirwa na “Up”, “Finesse” yakoranye na Bruno Mars, ndetse na ‘No Limit ’ yakoranye na G-Eazy na ASAP Rocky.
Nubwo indirimbo ‘Outside’ iri hasi ku rutonde rwa Rap Digital Song Sales, iragenda izamuka ku zindi ntonde zose zerekana indirimbo zikunzwe cyane .