Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahanishije Uzaramba Karasira Aimable igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda.
Iki cyemezo cyasomwe ku itariki ya 30 Nzeri 2025, gisoza urubanza rwatangiye kuva yafungwa muri Gicurasi 2021.
Karasira wamenyekanye cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yari akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, kuyipfobya, gukwirakwiza ibihuha ndetse n’iyezandonke.
Ibyo byaha ngo yabikoreye ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje.
Nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ahanishwa imyaka 30 y’igifungo, urukiko rwamuhanishije imyaka itanu gusa ku cyaha kimwe kimuhama.
Mu rubanza, Karasira yemeye ko amagambo ye yavuyemo gukomeretsa bamwe, asaba imbabazi anasobanura ko nta mugambi mubi yari afite.
Ku bijyanye n’imari yafatiriwe irimo amafaranga yari kuri konti ze za banki na Mobile Money, Karasira yavuze ko ayakomora ku mperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abagiraneza bo hanze.
Gusa ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ayo mafaranga akomoka ku baterankunga b’amashyaka arwanya Leta.
Urukiko rwategetse ko iyo mitungo irekurwa, mu gihe Karasira agomba kurangiza igihano gisigaye kigera ku mezi umunani, kuko amaze imyaka ine afunzwe. Biteganyijwe ko azarekurwa ku wa 30 Gicurasi 2026.