Nyuma y’imyaka ibiri igitaramo cyabo cyari cyasubitswe ku mpamvu zitunguranye, abavandimwe b’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, batangaje ko bagiye kugisubukurira muri Canada.
Ababareberera inyungu bemeje ko bazatangirira igitaramo cyabo muri Vancouver ku itariki ya 18 Ukwakira 2025, bakazakomereza no mu yindi mijyi.
Nk’uko Murindahabi Irénée, umujyanama w’aba bahanzi yabitangaje, ibi bitaramo ntibigomba guhagararira aho.
Ati: “Igitaramo cya mbere tuzagihera ahitwa Vancouver, nyuma turi gutekereza ko tuzakomereza mu yindi mijyi kuko ni ibitaramo bishobora kuzageza n’umwaka utaha. Icyakora kubera izindi nshingano tuzataha, tuzongere gusubirayo nyuma.”
Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko muri 2023 hari hitezwe igitaramo cyabo muri Canada ariko bikarangira gisubitswe.
Murindahabi yasobanuye ko icyo gihe hari akajagari mu mitegurire y’igitaramo ku ruhande rw’abari babishinzwe, bikaba byaramuhaye impamvu ifatika yo guhagarika gahunda.
Ati: “Nabonaga abari kudufasha kugitegura bifitemo akavuyo, mfata icyemezo cyo kubivamo.”
Vestine na Dorcas, batangiye urugendo rwabo rwa muzika mu 2018, bakaba barakuze baririmbira mu rusengero mbere yo gutangira gusohora indirimbo zabo ku giti cyabo. Bafite indirimbo zakunzwe cyane nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo” na “Ibuye”, zose zifite ubutumwa bukomeye bwo kwizera no gukomeza Imana.
Ubu bamaze gutangira kwagura umuziki wabo no ku rwego mpuzamahanga, aho basigaye banandika indirimbo mu Kiswahili kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi kurushaho.