Mu mukino waberaga kuri sitade ya Wembley, ikipe ya Crystal Palace yanditse amateka mashya itsinda Liverpool kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90 isanzwe, yegukana igikombe cya FA Community Shield cya 2025.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Crystal Palace yari igiye muri iri rushanwa, nyuma yo kwegukana FA Cup itsinze Manchester City, umutoza Oliver Glasner yizeye abakinnyi be uko bari babanjemo mu mukino wa nyuma w’igikombe cya FA, bari batsinzemo Manchester City .
Liverpool yatangiye neza ku munota wa 4, ubwo rutahizamu mushya Hugo Ekitiké yatsindaga igitego cyiza, anyuze kuri Chris Richards, ashyira umupira mu nguni yo hasi mu izamu rya Henderson.
Nyamara Palace ntiyatinze gusubiza, kuko ku munota wa 17, Mateta yinjije penaliti yari ikorewe kuri Sarr wari acitse ba myugariro ba Liverpool muri humye.
Ntibyatinze, kuko ku munota wa 21, Jeremie Frimpong wa Liverpool yateye umupira mwiza byari bigaragara ko yari umupira yashakaga guhindura ariko ujya mu izamu rya Palace, ubasubiza inyuma ku bitego 2-1.
Palace yaje gucisha bugufi Liverpool ku munota wa 77 ubwo Ismaïla Sarr yishyuraga igitego cya kabiri ku mupira wa Wharton, abakinnyi ba Palace bongera kugarura icyizere imbere y’abafana babo.
Uyu mukino warangiye amakipe anganya ibitego 2-2. Henderson, wari usanzwe ari umuzamu wa Palace , yaje gukomeza kuba intwari mu gihe cya penaliti, akuramo penaliti ebyiri za Mac Allister na Harvey Elliott.
Mateta, Sarr na Justin Devenny winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma ni bo batsindiye Palace, Devenny arangiza umukino atsinda penaliti ishimangira intsinzi.
