Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda , Spice Diana, yatunguye isi y’imyidagaduro nyuma yo kugira icyo atangaza ku bijyanye n’amarozi ikibazo kimaze igihe kinini kivugwa cyane mu ruganda rw’imyidagaduro rw’iki gihugu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cya Mbu, Spice Diana yavuze ko inkuru y’amarozi ari impamo, ashingiye ku bintu bitandukanye yagiye abona biba ku bantu, ibintu avuga ko bisanzwe bidashoboka cyangwa se bitari ibisanzwe.
Aho yagize Ati: “Yego rwose, narabyumvise, kandi sinakubwira ngo sinemera ko bibaho. Amarozi abaho. Ariko nzi ko Imana ari yo nziza cyane.”
Uyu muhanzikazi ashimangira ko kuba Satani abaho, bituma n’ibikorwa bye nk’amarozi bibaho. Ariko nanone, atangaza ko ibi byose ari ibintu bito ugereranyije n’ububasha bw’Imana.
Ati: “Tubona ibintu bidasanzwe bibaho ku bantu, kandi ukareba neza ukamenya ko atari Imana ibikora, kuko amarozi ni ibya Satani. Ariko ibyo ni ibibazo bito, kuko ku mpera z’umunsi, Imana n’iyo iganza byose.”
Muri iki kiganiro, umuhanzikazi ubarizwa muri “Source Management”, yanasabye abahanzi n’abandi bose bari mu ruganda rw’imyidagaduro gusobanukirwa agaciro k’umuryango no kuwufata nk’ingenzi cyane, kuko uba isoko y’ihumure igihe byinshi biba bitagenda uko byifuzwa.
Nubwo uyu muhanzikazi atarabyara, avuga ko kubyara biri mu mishanga y’ubuzima bwe ndetse ko ateganya gutangiza umuryango we igihe nyacyo kigeze.
Ati: “Kugira umuryango ni igice cy’imishinga yange, sinzi igihe bizaba, ariko biri mu migambi yanjye.”
Spice Diana yemeza ko umuryango ari inkingi y’ihumure n’ukwisubiraho cyane cyane ku bantu bamenyereye ubwamamare. Avuga ko abenshi mu bahanzi bajya mu rungabangabo no mu gahinda gakabije ari abatarigeze baha agaciro umuryango, nyamara ari ryo shingiro ry’ubuzima bwiza.

Spice Diana ukurikiranwa n’abarenga ibihumbi Magana atanu ku rubuga rwa Youtube amaze iminsi ine ashyize hanze indirimbo ye yise ‘Award’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe kitagera ku cyumweru .