Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yagaragaje impungenge zikomeye ku nama iteganyijwe hagati ya Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, izabera muri Alaska ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Telegram, Zelenskyy yavuze ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatabayeho uruhare rwa Ukraine, yongeraho ko imyanzuro ifatwa hatabayeho ibiganiro na Kyiv ari “imyanzuro ipfuye.” , nkuko yayise .
Perezida Zelenskyy yibukije ko ubutaka bwa Ukraine butagomba kugurishwa cyangwa gutangwa nk’igihembo ku Burusiya, kandi ko itegeko nshinga ry’iki gihugu ritareka ko ubusugire bwacyo bushidikanywaho.
Aho yagize Ati: “Nta gihembo tuzaha uwatwibye. Abanya-Ukraine ntibazemera gutanga ubutaka bwabo ku wabarwanyije.”
Aya magambo ayatangaje mu gihe hari impungenge ko inama ya Trump na Putin itarimo Ukraine ishobora gutesha agaciro ibitekerezo byayo ndetse n’iby’ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Kyiv.
Zelenskyy yavuze ko icyemezo cyose gifashwe hatabayeho uruhare rwa Ukraine kiba ari icyemezo gitsimbaraye ndetse gihembera intambara, kuko kitaba cyafashwe mu buryo bw’inzira ziganisha ku mahoro arambye mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa bacyo bahejwe.
Amakuru aturuka muri White House avuga ko ibiganiro ku bijyanye n’iyi nama bikomeje kandi ko bishoboka ko Zelenskyy yaza kuyigiramo uruhare mu buryo busa nk’ubuziguye. Gusa kugeza ubu, iyi nama ikomeje gutegurwa nk’iy’abantu babiri, nk’uko Putin abishaka.
Ibihugu bikomeye by’i Burayi byahurije ku itangazo ryasohowe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu nijoro, byemeza ko amahoro atagerwaho hatabayeho ubufatanye n’inkunga kuri Ukraine, kimwe no gushyira igitutu ku Burusiya ngo buhagarike intambara .
Amakuru dukesha ikinyamakuru CBS News yemeza ko iri tangazo ryiswe irihuriweho ryasinywe n’abarimo Perezida Macron w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, n’abandi bayobozi bo mu Budage, Pologne, Finland n’u Butaliyani.
Iri tangazo rigira Riti: “Uburyo bwiza bwo kugera ku mahoro ni ibiganiro bifite agaciro, bishoboka gusa mu gihe habayeho ihagarikwa ry’intambara cyangwa kugabanya imirwano. Inzira iganisha ku mahoro ntishobora kugenwa hatabayeho uruhare rwa Ukraine.”
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Trump yagaragaje ko yifuza gutangira ahura na Putin mbere y’uko habaho ibiganiro by’abantu batatu harimo na Zelenskyy.
